Tubungabunge Inyambo z’i Rwanda

|   RAB News

Imitavu ya mbere ikomoka ku ntanga z’inyambo zateguriwe muri laboratwari

Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza, Inyambo ni ubwoko bw’inka zari urufatiro rw’ubworozi bw’inka mu Rwanda rwo hambere. Mu rwego rwo kubungabunga izo nyamamare z’i Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kikaba cyariyemeje kubungabunga izo nka ngo zitazibagirana mu rwa Gihanga.

Kubw’ibyo rero, Ikigo RAB cyishimiye kumenyesha abantu bose, by’umwihariko abakunda ubwoko bw’inka z’inyambo, ko tariki ya 05 Mata 2014, tariki ya 08 Mata 2014 na tariki ya 25 Gicurasi 2014, ishyo ry’inyambo ryororewe mu rwuri rwa RAB ruri mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Karama, Umurenge wa KARANGAZI mu Karere ka Nyagatare (Intara y’Iburasirazuba), ryibarutse imitavu itatu ya mbere ikomoka ku ntanga z’inyambo zateguriwe muri Laboratwari ya Masaka Bull Station mu Kigo cya RAB.

Mu gihe iyi nkuru yandikwa, hari indi mitavu myinshi itegerejwe kuvuka guhera muri Kanama 2014.

Inka y’inyambo y’i Rwanda Inganji mu misozi igihumbi Inka y’indatwa mu bitabashwa Bakoraniraho bakoma yombi Inyamamare mu z’ i Rwanda

Niyo yibarutse Bihogo Bihogo byahogoje abahanga Ikaba urwego rw’abadatana Ihahiro ry’abahuje Intorwa mu ngeri zose

Igira imitavu itijanwa Uwayivukishije ntakanja amanwa Ahubwo yicara mu kinwanwa Agahorana ijambo ijabiro Agakoma no mu batunzi

Mico myiza izira imicafu Pfundo ry’Umuco wacu Mbyeyi nziza ngabira u Rwanda Iyo Imfura zagize indahiro Ziti : ni Inyamamare mu z’i Rwanda

Zirimo inziza ya Nzirabatinya Iyo RAB yaragije mu Rukari Iyo Abasizi basingiza iteka Iyo basibanira gutaka Inyamamare mu z’i Rwanda

Rutinda iteme ry’ubutabazi Ni GAHINGA imfizi y’i Masaka Ni Rudahangarwa n’abahigi Ihigiro ry’ibihanyaswa Itungo ndagwa buvivi

Inyambo mu Rwanda rwo hambere:

Gahunda yo gufata intanga cyangwa insoro zo muri ubu bwoko ikorwa mu rwego rwo kubungabunga uyu mutungo kamere w’abanyarwanda wari utangiye gucyendera. Twibutse ko inka z’Inyambo zari ubukungu ndashyikirwa mu Rwanda rwo hambere. Ibi bigaragazwa n’amazina yazo yazisingizaga, aho amateka agaragaza ko yatangiye ku ngoma y’Umwami YUHI IV GAHINDIRO (ahasaga mu wa 1746) ubwo abanyarwanda batangiye kuzirata ku bw’akamaro kazo.

Dore gahunda yakurikizwaga kugirango haboneke inka y’inyambo nyirizina hakoreshejwe inka zisanzwe :

Imfizi y’INYAMBO X Inka isanzwe = F1 Inka y’ “IBIGARAMA”

Imfizi y’INYAMBO X Inka y’Ibigarama = F2 Inka y’ “INKERAKIBUMBIRO”

Imfizi y’INYAMBO X Inka y’Inkerakibumbiro = F3 Inka y’ “IMIRIZO” cyangwa IBISUMBA

Imfizi y’INYAMBO X Inka y’Imirizo = F4 INYAMBO Y’UMWIMERERE (Pure Inyambo)

Twibutse ko inka nyarwanda zizwi muri iki gihe ku izina rya ANKOLE zaturutse ku ruvangitiranye rw’Inkuku n’Inyambo.

Iby’ingenzi biranga inyambo:

Ubwoko bw’inyambo buzwiho kugira ibiburanga by’umwihariko birimo ibi bikurikira :
-  Amahembe maremare, arambuye, y’igitare, ateze neza;
-  Umubyimba uteranye kandi muremure, igikanu kigamitse, amaso mato;
-  Amaguru ateye neza;
-  Ibara rimwe ry’ibihogo kandi ku mashyo yose ;
-  Muri rusange ni inka iteye amabengeza kandi ishishangirana ishema n’isheja;
-  Imfizi igira amabya maremare kandi usanga ari ndende na ngari ugereranije n’andi moko yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ikoranabuhanga mu kubungabunga Inyambo:

Ikigo RAB kirakomeza gahunda zigamije kubungabunga icyororo cy’inyambo hifashishijwe ikoranabuhanga (gutunganya intanga no kuzitera mu nka, gutunganya insoro no kuzitera, kubika intanga cg insoro mu bubiko bwabugenewe, gucukumbura byimbitse imiterere nyayo y’inyambo, kugaragaza byimazeyo ibiranga Inyambo no kubimenyekanisha). Ikoranabuhanga rizafasha cyane kongera guhanga no kubungabunga izo nyamamare mu buryo bwihuse (kandi buhendutse) bidaciye mu nzira ndende nka ziriya zerekanwe haruguru.

Uwashaka kumenya byimazeyo agaciro inka zari zifite mu Rwanda ndetse n’amazina y’inka yazisingizaga, yareba mu bitabo bibiri bya NSANZABERA Jean de Dieu wa NZAJYIBWAMI na NYAGASHUMBA mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Muremure mu Mudugudu wa Musezero :
-  Inka z’indatwa – Amazina y’inka afatiye ku nka z’inyarwanda n’inzungu, 2004 ;
-  IMIZI Y’U RWANDA - Amateka y’u Rwanda kuva mu wa 300 kugeza mu wa 1900. Umutumba wa 1, Kamena 2013 ;

Byateguriwe mu ishami rishinzwe ibikomoka ku matungo muri RAB, Kanama 2014

Back