RAB yisobanuye imbere y’ Inteko ku masoko atangwa bitunguranye

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), babajije ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) impamvu bwatanze amasoko ya miliyari 4.258 Frw kandi yari yarateganyirijwe kuzatwara miliyari 1.968 Frw, n’amasoko afite agaciro ka miliyari 1.4 yatanzwe atari ateganijwe, mu gihe hari amasoko ya miliyari zirenga eshanu ataratanzwe kandi yari ateganijwe mu igenamigambi ry’Ikigo.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick, yabwiye PAC ko hari amasoko yatanzwe bitunguranye bishingiye ku nshingano z’Ikigo, aho yagaragaje ko mu itumba ry’umwaka ushize wa 2018 habaye imyuzure hirya no hino mu gihugu, harimo ibyanya byuhirwa bya Rurambi mu Bugesera na Nasho muri Kirehe, n’ahari ikigo cy’ikitegererezo mu buhinzi bw’imboga n’imbuto ku Mulindi wa Kigali. Ubuyobozi bwa RAB kandi bwagaragaje ko hagiye habaho n’ibiza mu ndwara z’amatungo, nk’ikiza cy’indwara ya rift valley, n’ibihe by’ibura ry’imvura ryatumye hakorwa mu buryo butunguranye imirimo yo gucukura ibyuzi (valley dams) byo gutanga amazi yo guha inka mu turere twari twibasiwe n’izuba mu ntara y’I Burasirazuba mu mpeshyi.

Ubuyobozi bwa RAB ariko bwanavuze ko hari amakosa akorwa bitewe n’ubunyamwuga budahwitse bw’abakozi, bukavuga ko bwafashe ibyemezo bizatuma batongera guhatwa ibibazo ku makosa nk’aya, zirimo guhana abakozi bagaragayeho amakosa, kubaka ubushobozi bw’abakozi, no kubanza gukora isesengura rihagije mbere yo gutanga amasoko harebwa uko ibiciro ku masoko bihagaze. RAB yagaragaje ko hari amakosa menshi atakabaye agaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru, aturuka ku kuba inyandiko zigaragaza uko amafranga yakoreshejwe (supporting documents) ziba zitagaragarijwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari.  Dr. Karangwa yagize ati: “twafashe ingamba zituma tutazongera kugaruka ahangaha tubazwa ibintu bimaze imyaka itanu bidahinduka”.

RAB ikoresha igice kirenga 70% by’ingengo y’imari igenerwa Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi. Umwaka w’Ingengo y’imari 2018-2019, RAB yahawe miliyari 76 zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu mishanga itandukanye harimo iyo kuhira imyaka, kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi n’aborozi, gufata neza umusaruro, iyamamaza buhinzi n’ubushakashatsi.

See More here:  www.youtube.com/watch

Back